KYC ni Iki? Uburyo bookmakers bagenzura konti za Betting n’Impamvu ari ngombwa

KYC ni amagambo ahinnye ya “Know Your Customer (Menya umukiriya wawe) ,” Ni uburyo company ya betting (Bookmaker) ikoresha kugira ngo yemeze ko ari wowe koko ukoresha konti, atari umuntu ukoresha amazina y’ibinyoma

Kugira ngo bemeze konti yawe, bashobora kugusaba amakuru nk’amazina yawe, aderesi yawe, indangamuntu cyangwa pasiporo, amafoto yawe ako kanya (selfie), n’ibindi. Bishobora kubanza kukubangamira gato, ariko ubu buryo bufasha kurinda amafaranga yawe, gukumira uburiganya, no guhagarika abakiri bato .

Impamvu igenzurwa rya KYC ari ngombwa.

Ubu buryo bufasha kurinda haba bookmaker ndetse n’umukiriya ibikorwa byose bishobora kuba uburiganya. Ushobora kuba warigeze kwibaza uti: “Kuki aba bookmaker bakeneye amakuru menshi angarukaho? Wenda wanagize impungenge igihe bagusabaga inyandiko nyinshi nk’indangamuntu , inyemezabwishyu nk’iz’amazi, n’ibindi nyuma yo gufungura konti cyangwa igihe washakaga kubikuza amafaranga. Ariko ibi ni ibisanzwe cyane.

Bookmakers basaba amakuru y’abakiriya kubera impamvu zitandukanye mu gihe cyo kugenzura konti. Icya mbere, bifasha kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kumenya umukiriya (KYC) ndetse no kurwanya iyezandonke (Anti money Laundering), agamije gukumira uburiganya no kurinda ibyaha by’amafaranga.

Icya kabiri, gukusanya amakuru nko kugenzura indangamuntu ndetse n’icyemezo cy’aho umuntu atuye bifasha kurinda ubuziranenge bw’urubuga, bemeza ko abakiriya bafite imyaka yemewe n’amategeko kandi bari mu bihugu cyangwa ahantu gutega byemewe.

Muri rusange, uburyo bukomeye bwo kugenzura konti burinda bookmaker n’umukiriya, bigatuma habaho uburyo bwo gutega bwizewe kandi bufite umutekano kurushaho.

Uburyo bwa KYC bwa bookmaker bukora gute?

Uburyo bwa KYC busanzwe butangira bookmaker asaba umukiriya gutanga amakuru amwe y’ibanze amwerekeyeho. Akenshi amakuru asabwa aba ari aya akurikira:

Amazina yuzuye
Aderesi
Nomero ya telefoni
Kopi y’indangamuntu yemewe n’amategeko cyangwa passport
Icyemezo cy’aho umuntu atuye (proof of residence)
Icyemezo cy’uko umuntu yinjiza amafaranga (proof of income)
Inyemezabwishyu z’ingirakamaro (utility bills)
Statement ya banki
Ifoto ya selfie y’ako kanya n’ibindi

Iyo bookmaker amaze kwakira aya makuru atangwa muri KYC, asabwa gukora igenzura ritandukanye kugira ngo arebe ko uwo mukiriya ari we koko. Iyo ibyo byose birangiye neza, umukiriya ahabwa uburenganzira bwo gufungura konti no gutangira gutega,cyangwa kubikuza.


Discover more from Betting Lab

Subscribe to get the latest posts sent to your email.

Leave a Reply

Powered by WordPress.com.

Up ↑

Discover more from Betting Lab

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading