Inama zagufasha kureka kuba imbata y’imikino y’amahirwe (Betting)

Hirya no hino mu Rwanda inzu z’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe izwi nka betting ziriranga kandi ziragenda ziyongera mu mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi mu Rwanda, Usibye abakinira muri ayo mazu kandi iyi mikino ikinwa na benshi kuri internet bifashishije telefone na mudasobwa.

Benshi mu bagaragara muri ayo mazu y’ubwo bucuruzi ni urubyiruko usanga rwarabaswe n’iyo mikino. Inzobere mu by’imitekerereze zivuga ko kubatwa n’ikintu ari ugutakaza ubushobozi bwo gusesengura ibyiza n’ibibi by’ikintu ukunda gukora kenshi.



Hari abahombye mu bucuruzi bakoraga abandi batandukana n’abo bashakanye bitewe no kuba imbata z’iyi mikino.

Ni gute wareka kuba imbata y’imikino y’amahirwe?

Betting Lab twabateguriye bimwe byagufasha kutaba imbata y’iyi mikino:

  1. Fata imikino y’amahirwe nko kwishimisha Atari isoko y’amafaranga

    Ubusanzwe imikino y’amahirwe ifatwa nka kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro. Gutekereza ko ari ho uzakura amafaranga yo gukemuza ibibazo byawe uba wabyishe .

  2. Shyiraho amafaranga wumva uramutse uhombye bitagutera ikibazo

    Mbere yo gutekereza intsinzi, tekereza intsinzwi bityo wishyiremo ko ayo yamaze kugenda . Nuramuka utsinze ni byiza ariko nuramuka utsinzwe uzikomereza gahunda zawe.
    Ushobora no kugena amafaranga ntarengwa ugomba gukoresha .

  3. Gushaka ibindi uhugiramo

    Ushobora gushaka ibindi bintu uhugiramo nko gukora siporo, kujya gusenga, kureba filimi, gusoma ibitabo n’ibindi

  4. Gusiba application na compte za betting muri telephone yawe

    Ushobora gusiba application za betting muri telephone yawe bishobora kugufasha kubireka .
    Cyangwa gufunga compte ukiniraho ; ibyo wabikora mu buryo bubiri: Hari ukuyifunga by’igihe gito (temporary exclusion) cyangwa kuyifunga burundu (permanent exclusion) icyo gihe wegera abakozi babishinzwe muri company ukiniramo bakabigufashamo

  5. Kugenda ubireka gake gake.

    Niba usanzwe ukora ipari 5 ku munsi , ushobora kwiyemeza kumara ibyumweru 2 ukora ipari 4 buri munsi, nyuma ukazakora 3 buri munsi ukagenda ugabanya kugeza kuri 1. Ibyo Numara kubimenyera uzagera ku rwego rwo kubikora nka rimwe muri weekend cyangwa kuri ya mikino yahuruje imbaga.

  6. Ntukaguze amafaranga yo kubetinga

    Nk’uko twabivuze haruguru buri gihe amafaranga ushyizeho ujye ubibara nk’atari bugaruke. Ibyo rero ntibikwiye gutuma uguza amafaranga yo gukina kuko bishorora kurangira nayo agiye.

  7. Imikino ihoraho

    Kumenya ko imikino ihoraho, uramutse udakinnye none n’ejo wakina bigufasha gutuza kandi ukagabanya inshuro ubikora.

  8. Kutifuza ibirenze

    Ushobora gukina ku mukino ugashyiraho nk’amafaranga ibihumbi 10 hari buzeho 13 bene ibyo biba bifite amahirwe aruta ayo gushyiraho 500 ushaka 100000.

  9. Kugana inzobere mu mitekerereze bakagufasha

    Niba ubona utangiye kuba imbata y’imikino y’amahirwe mu Rwanda hari inzobere zishobora kubigufashamo bakakugira inama .
    Ushobora nko guhamagara Imanzi Counseling and Rehabilitation Center kuri numero itishyurwa 2005 cyangwa ukifashisha WhatsApp +250790335358


Discover more from Betting Lab

Subscribe to get the latest posts sent to your email.

Leave a Reply

Powered by WordPress.com.

Up ↑

Discover more from Betting Lab

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading