Sobanukirwa Same Game Combo, isoko rishya riri kuri Winner Rwanda

Mu gihe uburyo bwo gutega ku mikino bugenda butera imbere, abakunzi ba betting batangiye kubona uburyo bushya bubaha amahirwe yo guhuza selections zitandukanye zishingiye ku mukino umwe. Bumwe muri ubwo buryo ni Same Game Combo (SGC), isoko rishya riboneka kuri Winner Rwanda.

Same Game Combo ni iki?

Same Game Combo ni uburyo bwo gutega aho uhitamo ibintu byinshi bishobora kuba mu mukino umwe, ukabihuza byose muri bet imwe.

Mu yandi magambo, aho gutega gusa ku uzatsinda umukino, ushobora guhuza ibyo wifuza ko bibaho muri uwo mukino, urugero nk’uwatsinda, umubare w’ibitego, corners, cards cyangwa ibindi bintu bitandukanye bookmaker yaba yashyize ku isoko.

Iyi format izwi no mu yandi mazina nka Same Game Parlay cyangwa One Game Parlay.

Reka dufate urugero: Napoli vs Arsenal

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, Napoli irakira Arsenal muri UEFA Champions League kuri Stadio Diego Armando Maradona, saa 21:00 kw’isaha y’i Kigali.

Aha ni ho Same Game Combo ishobora kumvikana neza.

Urugero, niba amasoko ahari kuri Winner Rwanda arimo izi selections, umuntu ashobora gukora Combo imeze itya:

  • Arsenal cyangwa Draw (X2)
  • Ibitego birenga 1.5 mu mukino
  • Arsenal izabona corners zirenga 3.5
  • Umukinnyi runaka azatera ishoti ku izamu

Aho guhitamo buri kimwe ukwacyo, ibi byose bishobora guhurizwa muri Same Game Combo imwe.

Hano uburyo bubanza ushobora kugura Double Chance (Gutsinda cyangwa kunganya) ya Arsenal (X2); Kwinjizanya no kuvuga ko mu gice cya 2 ariho haboneka ibitego byinshi.

Uburyo bwa kabiri (hagati) ni Ugutsinda cyangwa kunganya bya Arsenal, Kuboneka ibitego byinshi mu gice cya 2 ndetse Kai Harverts agatsinda.

Uburyo bwa 3 ni ukuvuga ko Arsenal itsinda. Amakipe akinjizanya ndetse Victor Gyokeres agatsinda.

Icyo ugomba kuzirikana niba wahisemo same game combo ni uko bizamura ibikubo ariko nanone ibyago by’uko bitari bube biba biri aho hafi kuko bisaba ko ibyo wavuze byose ariko biza kugenda.

Ni uburyo bushya bushobora gutuma betting irushaho kuba ishingiye ku buryo umuntu asoma umukino, ariko kandi bukaba busaba kwitonda kuko uko wongera selections ari ko n’ibisabwa kugira ngo Combo itsinde bigenda byiyongera.

Itandukaniye he na Bet Builder?

Abakinirira muri Winner Rwanda bamenyereye irindi soko ryitwa Bet Builder naryo umuntu ahitamo amasoko menshi gusa aho bitandukaniye n’iri ni uko muri Bet Builder ari umukinnyi wihitiramo amasoko ahuza.


Discover more from Betting Lab

Subscribe to get the latest posts sent to your email.

Leave a Reply

Powered by WordPress.com.

Up ↑

Discover more from Betting Lab

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading