Betway, ElephantBet na ForteBet biherutse guhabwa impushya zo gutanga serivisi zo gutega kuri internet mu Rwanda n’urwego rw’iterambere mu Rwanda RDB binyuze muri commission ishinzwe imikino y’amahirwe NLGC (National Lottery & Gambling Commission)
Ibi bivuze ko abakunzi b’imikino y’amahirwe mu Rwanda bagiye kubona amahitamo mashya, mu gihe ibi bigo byiyongera ku bisanzwe bikorera mu gihugu. Ariko se ni ibiki wakagombye kumenya kuri buri kimwe muri byo?
Betway

Betway yashinzwe mu 2006, ikaba ari imwe mu sosiyete zikomeye mu rwego rw’imikino y’amahirwe ku isi. Ikorera mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye kandi ifite uburambe mu gutanga serivisi zo gutega kuri interineti.
Iyi sosiyete y’abongereza ifite ibyicaro mu bihugu birimo na Afurika Y’epfo isanzwe ari n’umufatanyabikorwa n’ikipe ya Westham United na Manchester City
Betway yahawe uruhushya rwo gutega ku mikino ya sport na casino
Mu byo Betway itanga harimo:
Gutega umupira w’amaguru n’indi mikino.
Live Betting (gutega umukino uri gukinwa).
Casino online.
Esports.
Virtual Sports.
ElephantBet

ElephantBet ni sosiyete itangiye kwaguka ku mugabane wa Afurika. Ikorera mu bihugu birimo Malawi, Angola, Sierraleone, Mozambique.
Elephantbet yahawe uruhushya rwo gutega kuri sport gusa
Iyi sosiyete itanga:
Sports Betting.
Live Betting.
Casino online.
Virtual Sports.
ForteBet

ForteBet isanzwe ikorera mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo Nigeria, Uganda, Zambia n’ahandi. Izwiho kugira amaduka yagutse.
Kimwe na Betway, Fortebet yahawe uruhushya rw’imikino ya sport na casino
Kuba Betway, ElephantBet na ForteBet byahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ni indi ntambwe igaragaza uko urwego rw’imikino y’amahirwe rukomeje kwaguka. Ibi bigo bifite uburambe mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Afurika, kandi bitegerejweho kuzana ihiganwa, amahitamo menshi ndetse n’iterambere muri serivisi zo gutega online mu Rwanda.
Abakunzi b’iyi serivisi bazategereza kureba uburyo buri sosiyete izinjira ku isoko, promotions izatanga ndetse n’uburyo izahatana n’ibigo bisanzwe bikorera mu gihugu.
Discover more from Betting Lab
Subscribe to get the latest posts sent to your email.



Leave a Reply